in the media

COHEN WO MURI USA YATEYE INKUNGA YA $50 000 URUBYIRUKO RWO MURI AERG/GAERG

Umushoramari wo muri America yateye inkunga imishinga mito ya ba rwiyemezamirimo bakiri urubyiruko brokotse Jenoside yatanze ibihumbu 50$, ngo kuko yasanze urubyiruko ruhura n’imbogamizi zo kubona igishoro no kwakirwa n’amabanki.

Urubyiruko rugizwe n’abantu 16 bari mu mahugurwa yateguwe n’Ikigega ‘Innovation Fund’ n’imiryango y’urubyiruko rworokotse Jenoside n’ikigega SURF, niho abahuguwe bakoze amarushanwa y’imishinga mito.

Bane batsinze barimo UMUGIRANEZA Regis asanzwe atunganya amandazi na biscuits mu bijumba, arashaka gutangira gukora amakaroni mu bijumba, Zigama Protais yabaye uwa kabiri asanzwe atunganya umusaruro w’ibigori abisyamo ifu, Gashongore Erisa wa gatatu akora ibya Design na IT, na NKURUNZIZA Christophe ucuruzi akoresheje ikoranabuhanga (e-commerce).

Andre Cohen umushoramari muri USA avuga ko yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2013 aganira n’imiryango y’urubyiruko rwarokotse Jenoside (AERG/GAERG) bamubwira ku munshinga bafite wo guhugura urubyiruko kwihangira imirimo ari wo ‘Innovation Fund’ yumva ni ikintu cyiza na we yashyigikira Read more
—————————————————————————————————————————————————————————————————————

YOUNG GENOCIDE SURVIVORS TURN SWEET POTATOES INTO SPAGHETTI? WIN FUNDING


When the 1994 Genocide against the Tutsi started, Regis Umugiraneza was just four years old living with his family in Kinihira Sector, Ruhango district.

The interahamwe militia killed Umugiraneza’s father and brother but his mother survived embarking on a struggle to provide for her son.

Umugiraneza always wondered why his family was suffering but had no answer. He also failed to understand why many children were dying early.

He recalls in 1999 when he was in primary school, his neighbour lost a son due to malnutrition although the family thought he died of meningitis READ MORE
—————————————————————————————————————————————————————————————————————-
KUMENYA GUSOBANURA NEZA IMISHINGA YABO BIBAHESHEJE INGUZANYO ITUNGUKIRWA

Bamwe mu rubyiruko bo muri AERG/GAERG bafite imishinga ibyara inyungu bakora,barushanijwe kuyisobanura, abatsinze bemererwa inguzanyo itungukirwa.

Abatsinze irushanwa bazagabanywa miliyoni 24.5Frw bazishyura nta nyungu.

Ayo marushanwa yagenewe urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahuje abantu 16 barimo ab’igitsina gore batatu, yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 5 Nzeri 2017.

Abatsinze uko ari bane bagomba kugabana miliyoni 24.5Frw azabafasha kuzamura imishinga yabo, bakazayishyura nta nyungu bongeyeho. Read more

—————————————————————————————————————————————————————————————————————-
GISAGARA:AERG IGIYE GUHANGANA N’IBIBAZO BY’AMAKIMBIRANE N’IHOHOTERWA
Umuryango w’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na za kaminuza barokotse Jenoside yakorewe abatutsi (AERG),uravuga ko ugiye guhangana n’ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abana mu miryango.

Wabitangaje ubwo uyu muryango watangizaga umushinga ugamije guhugura abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze ku mategeko,hagamijwe kurwanya amakimbirane n’ihohoterwa, kuri uyu wa Kabiri 25 Nyakanga 2017, Muri uyu mushinga hazatangwa amahugurwa ku bayobozi b’imidugudu n’utugari,abayobozi b’imigoroba y’ababyeyi bazwi nk’Inshuti z’umuryango,ndetse n’abaturage ubwabo Read more
—————————————————————————————————————————————————————————————————————

ABAFASHAMYUMVIRE BA IMBUTO FOUNDATION BAZAFASHA ABAHUNGU KWIGIRIRA ICYIZERE

Imbuto Foundation yari isanzwe ifite iyi gahunda y’abafashamyumvire ku bakobwa ariko yayitangije no ku bahungu kuko ngo itanga umusaruro mwiza.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 30 Kamena 2017, mu nama yahuje abafashamyumvire, abinjiye bwa mbere muri gahunda na bamwe mu bayisanzwemo.

Iyi gahunda Imbuto Foundation yayitangije mu rubyiruko rugizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri mu mashuri makuru bibumbiye muri AERG, hagamijwe kubafasha cyane cyane mu bitekerezo ngo bagire umurongo mwiza w’ubuzima. Read more

————————————————————————————————————————————————————————————————————–

SURVIVORS WANT UN TO INVESTIGATE FRENSH ROLE IN GENOCIDE

Genocide survivors on Thursday demanded the UN to open official probe into France’s role in the 1994 genocide against Tutsis Read more

Demos

Color Skin

Header Style

Nav Mode

Layout

Wide
Boxed