Future Gneration

INSHUTI Liliane

“Ibi bikorwa dukora binyibutsa amateka igihugu cyacu cyanyuzemo,kandi bikanyereka
ko mfite gusubiza amaso inyuma nkashimira abahagaritse Jenoside,
binyibutsa kandi ko urubyiruko rwarokotse Jenoside hari imbaraga dufite kandi
ko tugomba gukoresha, nkuko Jenoside yaharitswe n’urubyiruko natwe urubyiruko
rwubungungu dukwiye gukora ibishoboka byose kugira kugirango igihugu cyacu
ntikizongere kusubira mu mateka mabi”

NIYOMUTABAZI Josue

#Kwibuka23 “Twibuke JENOSIDE yakorewe abatutsi turwanya ingengabitecyerezo ya Jenoside turinda ibyiza twagezeho”. Mubyiza twagezeho harimo byinshi ariko ngewe icyo nashyira imbere ni ukurinda uburezi, uburezi kuri bose kandi uburezi bufite ireme, nkanjye nicyo kintu nkwiye gushyira imbere kugirango igihu cyacu kizakomeze gutera imbere kandi cyogere mu muhanga yose.

NTAGANIRA SANNY Aline

“Nku muntu wavutse nyuma ya Genocide ibikorwa bya AERG/GAERG week, binyigisha byinshi harimo, gusura inzibutso, gusanira amazu abatishoboye barokotse Jenoside, ibi byose byongera kunyereka amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, mubikorwa dukora harimo gufasha abagize ineza yo guhisha Abatutsi muri Jenoside kugirango baticwa, tunashimira kandi abagize uruhare rwo guhagarika Jenoside, njewe kugiti cyanjya ibikorwa bya AERG GAERG/ WEEK byongera kundemamo indagangaciro yo kuzirikana, gushima, kwibuka ineza wagiriwe ugashima” NTAGANIRA Sanny Aline

MWIZERWA Benit

Njyewe kugiti cyanye, iyo twaje mubikorwa nkibi nko gusukuira imibira y’abacu, iyo tubikoze, ntaha numva nduhutse kuko mbambona ko mbahaye agaciro bambuwe kandi nanjye nkumva ndagafite bityo bikamfasha gukomeza kubaho numva mfite imbaraga mubuzima bwanjye bwa buri munsi.

Demos

Color Skin

Header Style

Nav Mode

Layout

Wide
Boxed