AERG igiye guhangana n’ibibazo by’amakimbirane n’ihohoterwa mu muryango

Umuryango w’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na za kaminuza barokotse Jenoside yakorewe abatutsi (AERG), ugiye guhangana n’ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abana mu miryango.

AERG yabitangaje ubwo yatangizaga umushinga ugamije guhugura abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze ku mategeko, hagamijwe kurwanya amakimbirane n’ihohoterwa, kuri uyu wa Kabiri 25 Nyakanga 2017
Muri uyu mushinga hazatangwa amahugurwa ku bayobozi b’imidugudu n’utugari, abayobozi b’imigoroba y’ababyeyi bazwi nk’Inshuti z’umuryango, ndetse n’abaturage ubwabo.

Bizimana Christian umuhuzabikorwa wa mbere wungirije wa AERG, yatangaje ko nk’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu bamaze kwiyubaka, bakaba nabo bafite inshingano zo gufasha abaturage kubaho neza.
Ati:”Twe twararokotse kandi twabuze abacu, ariko dufite igihugu, ubwo rero tumaze kwiyubaka dufite n’inshingano zo kubaka igihugu cyacu, kugirango abana bacu bazabe mu gihugu cyiza”.

Mujawamariya Margueritte umwe mu nshuti z’umuryango muri aka karere ka Gisagara, avuga ko ubusanzwe ibibazo by’ihohoterwa ndetse n’amakimbirane byajyaga bikemurirwa mu migoroba y’ababyeyi.
Icyakora Mujawamariya avuga ko hari n’ibibazo bidakemurwa kuko biba bitamenyekanye, kubera ko abaturage badasobanukiwe n’amategeko yabarengera cyangwa se ayabahana mu gihe barigizemo uruhare.
Ati”Ahanini hari ubwo umwana atwara inda ugasanga ababyeyi be barabicecetse kuko badasobanukiwe, cyangwa se n’umuyobozi yabimenya ugasanga aricecekeye.
Hari n’abamenya ko umwana yatwaye inda, bagahita batangira kumumenesha kuko batazi ko amategeko yabahana. Ibi byose rero numvise uyu mushinga uzabikemura”.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho yabaturage Clemence Gasengayire avuga ko umushinga nk’uyu utekereza ku muryango ari ingirakamaro, kuko ubusanzwe ngo hari ubwo bo bajyaga bakemura ibibazo mu miryango nyamara ataribyo bihari.
Uyu mushinga uzamara igihe cy’umwaka umwe, kandi ukazakorera mu mirenge 6 y’akarere ka Gisagara.

Mu myaka 5 ishize kandi muri aka karere habarurwa abana 297 batwaye inda zitateguwe.



Leave a Reply

Demos

Color Skin

Header Style

Nav Mode

Layout

Wide
Boxed