AERG YASUYE URWIBUTSO RWA NYARUBUYE AHASHYINGUYE IMIBIRI Y’ABATUTSI ISAGA 58000

Ubumwe n’ubwiyunge bwaganza aruko abakoze jenocide bateye intambwe nabo bakavuga ibyo bakoze nuburyo babiteguye
Ibyi byagarutsweho n’umuhuzabikorwa wa AERG Twahirwa Emmanuel, ubwo abakozi bawo n’abayobizi basuraga urwibutso rwa Nyarubuye Kugirango habeho ubumwe n’ubwiyunge bwuzuye nuko nabakoze Jenoside nabo bagomba gutera intambwe bakavuga ibyo bakoze muri Jenoside
Twahirwa Emmanuel yavuzeko kuba abakoze jenocide bakwerura bakavuga ibyo bakoze byazafasha abari kubyiruka gucana ukubiri n’Ingenga bitecyerezo ya Jenoside ndetse bibatere n’ingufu zo guhangana n’icyaricyo cyose cyahembera Jenoside
« uburyo bwiza bwo gukomeza ubumwe bw’abanyarwanda kuko ntago twazagera kubumwe n’ubwiyunge twirirwa tuvuga hakiri abantu bataratinyuka kuvuga ukuri kubyo bavuze ahubwo ugasanga bamwe babivuga uko bitari….. macuri »

Umuyobozi wa AERG TWAHIRWA Emmanuel ashyira indabo ahashyinguye Imibiri

Jenoside yakorewe Abatutsi biga mu mashuri yisumbue ndetse na za Kaminuza,

TWAHIRWA Emmanuel « Kuza kunamira aba babyeyi bacu, abavandimwe ni umwanya duha agaciro cyane kuko biba mu ntego zacu (Kwibuka) n’umukoro wacu duhoza ku Mutima, kuba tubaho tutabafite niyo mpamvu twabaye AERG, turiho ngo dusenyere umugozi umwe dufatanye na Leta mu guhangana n’ingaruka za Jenoside, kuko nubwo hashize imyaka 23 Jenoside ihagaritswe twe tuba twumva hashize igihe gito, kuko isoko ya AERG ihora ishingiye ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi kuko niwo muzi wo Kwiyubaka »

Urwibutso rwa Nyamabuye ruhinguyemo imibiri isaga 58000 y ‘abatutsi bari batuye mu murenge wa nyamabuye
Mukandayambaje Leoncie warokokeye mu murenge wa nyamabuye wababwiye amateka yaranze nyarubuye yavuzeko ikibazo nk’abacitse ku icumu bagifite ari cy’abantu bafunzwe bazirako bakoze jenocide bamwe bakaba baremeye icyaha ubu bakaba bari kurangiza ibihano bahawe ariko bakaba bataremera gutanga ubuhamya bw’ibyo bakoze ngo bavuge naho abo bishe bari bashyingurwe mu cyubahiro.

Mukandayambaje Leoncien Warokocyeye Jenoside ahubatswe uru Rwibutso Rwa NYARUBUYE

MUKANDAYAMBAJE Leoncien ari gusangiza ubuzima yanyuzemo abanyamuryango ba AERG/ NYARUBUYE

Mukandayambaje: Tutabazwa nuko badashobora kuduha ubuhamya kubyo bakoze kuko twe tuba tuzi inzira twanyuzemo duhunga gusa, ariko bo baba bafite ubuhamya bukomeye kubinshwe ndetse nibyabakorewe kuko nibwo bumwe n’ubwiyunjye bwuzuye, twifuza ko nabo bazajya badusangiza ubuhamya bwabo kuko twarababariye twemera kubana nabo ariko iyo tubabona badashaka kugira icyo batubwira kubantu bacu binshwe natwe biratubabaza dore ko hari nabo tutazi aho baguye»

Abagize uyu muryango bifuje kandi ko mu rwego rwo kubika amateka yaranze Jenoside CNLG kubufatanye n’imiryango iharanira inyungu zabarokotse jenoside no kuyikumira ko hashyirwa ingufu zo gukusanya ubumya bwabarokotse Jenoside ndetse nabayikoze bukabikwa neza kuko bizagirira umumaro ukomeye abana b’u Rwanda bari kubyiruko.



Leave a Reply

Demos

Color Skin

Header Style

Nav Mode

Layout

Wide
Boxed