Itangazo Rigenewe Abanyamakuru: Ibikorwa bya AERG GAERG Week biratangira kuri uyu wa Gatandatu

Kuri uyu wa Gatandatu ku tariki ya 11 Werurwe 2017, urubyiruko rwibumbiye mu Muryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi AERG (Association des Etudiants et Eleves Rescapés du Génocide) n’abahoze muri uwo muryango bibumbiye muri GAERG (Groupe des Anciens Etudiants Rescapés du Génocide) baratangira ibikorwa ngaruka mwaka bita “AERG GAERG Week”.

Ibi bikorwa bigamije gushyira hamwe ingufu nk’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo rwunganire Igihugu mu gufasha abarotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite intege nke n’umuryango nyarwanda muri rusange. Iki gikorwa kandi kigamje gutegura abacitse ku icumu n’Abanyarwanda muri rusange gutangira kwitegura ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Insanganyamatsiko y’ibi bikorwa bya AERG GAERG Week bizamara ukwezi iragira iti “Ukurokoka Kunyibutsa Gushima”.

Perezida wa GAERG Olivier Mazimpaka, avuga ko bakora ibikorwa nk’ibi mu rwego rwo kunganira Igihugu kimaze imyaka 23 kibitaho mu bikorwa bitandukanye.

Yagize ati “Imyaka 23 irashize turokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi Igihugu cyadufashije muri byinshi. Nta kindi twacyitura uretse kucyunganira mu bikorwa bitandukanye nk’urubyiruko rufite imbaraga n’ubushake. Twibuka abadusize, tukishimira abarokotse, bikadutera gushimira abaturokoye”.

Ibikorwa bizakorwa biri mu byiciro bitandukanye bikaba bizabera mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali mu buryo bukurikira: Ku itariki ya 11 Werurwe 2017, ibikorwa bya AERG GAERG Week bizabera i Mata mu Karere ka Nyaruguru, ku tariki ya 18 Werurwe mu Karere ka Rubavu, kuwa 25 Werurwe i Kinazi mu Karere ka Ruhango, ku itariki ya 26 Werurwe mu Karere ka Kicukiro, hanyuma bizasorezwe mu Karere ka Nyagatare ku itariki ya 1 Mata 2017.

Muri gahunda yitwa “Tubiteho Baratureze”, uru rubyiruko rwa AERG na GAERG ruzafasha abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri gahunda yitwa “Shima”, bazafasha abamugajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, bazashimira kandi abagize ubutwari bwo guhisha Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’Igihugu Emmanuel Twahirwa yagize ati “Kuba twararokotse bidutera gushima no kwitura Igihugu. Ntabwo twarokotse kubera imbaraga zacu ahubwo tubikesha umuhate w’abahoze ari Ingabo za RPA ndetse n’abandi Banyarwanda bitanzeho ibitambo kugira ngo turokoke, abenshi muri bo bemeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga abandi nabo batanga ubuzima bwabo ho ikiguzi kugira ngo turokoke. Turabashimira.”

Muri Gahunda yitwa “Agaciro k’abacu”, uru rubyiruko ruzasukura inzibutso za Jenoside hirya no hino mu gihugu, bakusanye amazina y’imiryango yazimye mu turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu.

Muri gahunda yitwa “Ejo hacu”, abakiri bato bazigishwa amateka ya Jenoside, kwiyubaka, kubaka igihugu no kurinda ibyagezweho baharanira imbere heza.

Ibikorwa byose bizakorwa muri uku kwezi birimo kubaka amazu 11, gusana amazu 15 no gusukura inzibutso 41. Hazubakwa uturima tw’igikoni 135 hanatangwe n’inka 11. Uru rubyiruko kandi ruzaha amagare abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Kuva ibikorwa bya AERG GAERG Week byatangira mu mwaka wa 2015 hubatswe amazu 17, hasanwa amazu 12 hasukurwa inzibutso 65, hubakwa uturima tw’igikoni 217 hatangwa inka 21 haharurwa n’imihanda ifite uburebure bwa kilometero 13.

Amakuru arambuye ku bikorwa bya AERG mwayamenya munyuze ku mbuga zikurikira: Twitter, Facebook, Instagram, Flickr, YouTube

Amakuru arambuye ku bikorwa bya GAERG mwayamenya munyuze ku mbuga zikurikira: Twitter, Facebook, Instagram, Flickr, YouTube cyangwa kuri iyi Website.

Ku bindi bisobanuro mwavugisha:

Ruzindana Rugasaguhunga
Komiseri Ushinzwe Amakuru n’Ubukangurambaga -GAERG
Telephone: +250 788 665 620
Email: communication.gaerg@gmail.com

Callixte Dushimiyimana
Komiseri Ushinzwe Amakuru, Kwibuka no Kubika Inyandiko -AERG
Telephone: +250 781252781
Email: aergcoordination@gmail.com



2 Comments

  • maniraguha jean de Dieu

    ndashimira bakuru bacu batekereje ko kwishakamo ibisubizo bishoboka, bagatanjyiza uyumuryanga wa AERG , ubu AERG, nirerero , aho umuntu yisanze nyuma ya genocide ntabavandimwe, ntababyeyi, ariko AERG ikamubera byose. ubu AERG ndetse nabaranjyije kwiga GAERG aho mugeze niheza harashimwa cyaneeeeeeee, kandi koko igihe niki kugirango tugaragarize abaturokoye ko tutaribigwari, ahubwo twibuka ibyo badukoreye natwe ko duhari kuzabitura ineza batugiriye, tubinyujije muri gahunda zitanndukanye harimo iyi gahunda nziza ya AERG/GAERG WEEK., nshimira nigihugucyacu kuribyinshi badufashije byinshi ntavuga ngo mbirnjyize

  • maniraguha jean de Dieu

    ndashimira bakuru bacu batekereje ko kwishakamo ibisubizo bishoboka, bagatanjyiza uyumuryanga wa AERG , ubu AERG, nirerero , aho umuntu yisanze nyuma ya genocide ntabavandimwe, ntababyeyi, ariko AERG ikamubera byose. ubu AERG ndetse nabaranjyije kwiga GAERG aho mugeze niheza harashimwa cyaneeeeeeee, kandi koko igihe niki kugirango tugaragarize abaturokoye ko tutaribigwari, ahubwo twibuka ibyo badukoreye natwe ko duhari kuzabitura ineza batugiriye, tubinyujije muri gahunda zitanndukanye harimo iyi gahunda nziza ya AERG/GAERG WEEK., nshimira nigihugucyacu kuribyinshi badufashije byinshi ntavuga ngo mbiranjyize

Leave a Reply

Demos

Color Skin

Header Style

Nav Mode

Layout

Wide
Boxed